Loading...
Open : 24/7
CASFX Hotel yashyize ku isoko ry’Umurimo abatetsi 20 babahanga!

CASFX Hotel yashyize ku isoko ry’Umurimo abatetsi 20 babahanga!

Published on Jan 25, 2026

*Rubavu: CASFX Hotel yashize ku isoko ry’umurimo abatetsi b’abahanga 20*

Hoteli CASFX (Centre d’Acceuil Saint Francois Xavier) ya Diyosezi Gatulika ya Nyundo mu karere ka Rubavu yashyize ku isoko ry’umurimo abanyamwuga mu guteka 20, basabwa kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe no kuba igisubizo ku buke bw’abatanga serivisi mu ma hoteli atandukanye mu Rwanda.

Ibi babisabwe kuri uyu wa 22 Mutarama 2026 mu muhango wo gushyikiriza impamyabumenyi urubyiruko 20 rusoje kwiga amasomo yo guteka no kwita ku buziranenge bw’ibiribwa, rwahawe mu gihe cy’amezi 6 muri CASFX Hoteli ku nkunga ya RTB binyuze mu mushinga SDF.

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Muhato ukuriye ishami rikurikirana ubuzima bw’amahoteli ya diyosezi ya Nyundo, Tuyishime Jean Baptiste yemeje ko ubumenyingiro bahawe ar’ishingiro ry’iterambere rirambye ndetse abaha inama z’uko bakwiriye kububyaza umusaruro.

Agira ati “Mwize byinshi Ariko murasabwa kongeraho ubundi bumenyi rusange bubafasha kurushaho gutekana aho muzajya gushaka akazi hose, kwiga ntabwo bihagaze kuri mwe ni uguhozaho, mwongere utuntu n’utundi, ubu dufite amahirwe menshi umwuga wanyu ukenewe ku isi hose, mushake ubumenyi mu ndimi mukomeze mukarishye ubwenge, kuko uwize neza aca ukubiri n’ubushomeri, kandi umwana w’umuhanga uramusiga akinogereza.”

Padiri Tuyishime wari intumwa ya Musenyeri yakomeje ashima Ubuyobozi bw’igihugu bushyiraho gahunda zigamije kurwanya ubushomeri yizeza ko nka Kiliziya batazahwema kuba abafatanyabikorwa beza mu iterambere.

Uwase Justine ni umwe mu basoje amahugurwa aganira n’itangazamakuru yavuze ko yize amashuri abanza gusa ayasoza 2020, kubera gucikiriza amashuri byatumye amara imyaka 5 yicaye agize amahirwe aza kwiga umwuga muri CASFX Hoteli yihugura ibijyanye no guteka kuri ubu yabonye akazi muri Hoteli y’abapadiri ku Nyundo.

Yagize ati: “Nibazaga uko nzabaho narize amashuri abanza gusa ariko ubu ndashima Imana, narahuguwe none mfite n’akazi ku Nyundo Ndashima Leta, Diyosezi ya Nyundo, aho ubumenyi twahawe bwahinduye ubuzima bwanjye, nsaba n’abandi kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kiduha.”

Yakomeje akangurira bagenzi be kugira uruhare mu gukangurira abantu bose kwiga nk’ibanga rizatuma ubushomeri bugabanuka burundu mu Rwanda Kuko umwana w’Umufundi abwirirwa Ariko ataburara.

Niyonsaba Mabete Dieudonne, Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Rubavu yemeje ko kongera umubare w’abize umwuga wo guteka bigiye kuziba icyuho gikomeye.

Agira ati: “Amasomo mwize yo guteka azahindura ubuzima bw’abazabirya, mugomba kuba abanyamwuga muzabikore kinyamwuga mugende mubyaze umusaruro ubumenyi mwahawe Kuko ikicyiro mwagezeho kirahindura ubuzima bwanyu n’ababagana.”
“Muri Rubavu twagiraga inama, amarushanwa ugasanga abashyitsi bari kujya mu tundi turere abandi bagasubira muri Kigali kubwo kubura serivisi, kuba ubu twungutse abakozi bakiri bato bagiye gukemura iki kibazo n’ibyo kwishimira.”

Simpenzwe Emmanuel, Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu karere Ka Rubavu yashimangiye ko iyi gahunda y’imyuga ikomeje kuba igisubizo kandi bazakomeza gushiramo imbaraga ashima ko uwize umwuga atangira gukirigita ifaranga akiri guhugurwa.

Muri uyu mwaka wa 2025 muri CASFX Hoteli ikiciro gisoje cyirimo urubyiruko 20 muri bo 13 babonye akazi, 2 bagiye gukomeza kaminuza abasigaye nabo bijejwe imirimo.

Bimwe mubyo bize harimo gukora Imikati, ubuziranenge bw’ibiryo, bize gukora salade, gutunganya imbuto, uburyo bwo gutegura isosi, gutegura ibikomoka ku nyama, amagi, amafi n’ibindi bitandukanye.

Comments